Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda ’’IMBARAGA’’, k’ubufatanye n’Umuryango mpuzamahanga w’Abaganga b’amatungo batagira umupaka ishami ry’Ububirigi (Vétérinaires Sans Frontières Belgique), binyuze m’umushinga ugamije guteza imbere ubuzima bukomatanyije (One Health Project) witwa ’’Improving food safety, health protection & Resilience of Communities & ecosystems through One health promotion (IRCO)’’, ukaba ukorera mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ho ntara y’Amajyepfo na Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba, urifuza kongerera ubushobozi abaveterineri cumi n’umunani (18) bikorera ku giti cyabo bakorera muri utwo turere. Bakazaterwa inkunga mubyiciro bitandukanye ariko nabo babigizemo uruhare.
ABAVETERINERI BIKORERA BIFUZA GUTERWA INKUNGA N’UMUSHINGA BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA :
DOSIYE ISABA IGOMBA KUBA IKUBIYEMO IBI BIKURIKIRA:
KWAKIRA AMADOSIYE
Dosiye yuzuye yoherezwa m’uburyo bw’ikoranabuhanga kuri aderesi emayili (email address) zikurikira:
Abakeneye ibindi bisobanuro kubijyanye n’iki gikorwa bagahamagara kuri telefoni 0784765230 (project staff Nyaruguru), 0788522393 (project staff Nyamagabe) na 0788639031 (project staff Kayonza) cyangwa kuri telefoni 0788481500.
Igihe ntarengwa cyo kohereza dosiye ni tariki ya 05 Gicurasi saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).
ICYITONDERWA:
Abaveterineri bazatoranywa bazafashwa kongera igishoro cyabo, harimo inkunga itangwa n’umushinga ndetse no korohereza usaba kubona inguzanyo binyuze muri SACCO imwegereye kunyungu yumvikanyweho (yagabanyijwe). Umushinga kandi uzabafasha kubona amahugurwa bakeneye mu bworozi no mu buvuzi bw’amatungo, icungamutungo n’ibindi. Abakandida b’igitsina gore barashishikarizwa kwitabira.
Bikorewe i Kigali kuwa 20 Mata 2023.
MUNYAKAZI Jean Paul,
Umuvugizimukuru w’Umuryango IMBARAGA