ITANGAZO RYO KUGURISHA IMODOKA n0 01/2024
Ikigo Hope and Homes for Children-Rwanda (HHC) kiramenyesha abaguzi babyifuza bose ko gifite imodoka eshatu (3) zigurishwa. Izo modoka ni :
Gusura izo modoka bikorwa buri munsi w’akazi kuva tariki ya 01 Werurwe 2024 kugeza ku itariki ya 08 Werurwe 2024, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba ku cyicaro cya HHC-Rwanda giherereye Niboye/Kicukiro hafi ya Lamane Bakery ku muhanda KK21 Av 27 (Telefoni 0788383222).
Abifuza kuzigura barasabwa gutanga ibiciro byabo mu mabahasha afunze bitarenze itariki ya 11 Werurwe 2024 saa sita z’amanywa. Amabahasha akazafungurwa uwo munsi saa sita n’igice (12h30) hakamenyekana uwegukanye imodoka bishingiye ku gaciro-fatizo. Uwatsindiye imodoka arasabwa guhita yishyura amafaranga yose ako kanya akanatwara imodoka ye.
Bikorewe i Kigali, kuwa 23 Gashyantare 2024.
HABIMFURA Innocent
Umuyobozi Mukuru wa HHC-Rwanda