Advertisement For Sale Of CarsIkigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), kiramenyesha ababyifuza bose ko gifite imodoka igurishwa.
Ubwoko: JEEP HYUNDAI Santa Fe,
Imyanya yo kwicaramo: 07
Umwaka yakozwemo: 2013
Plaque: RAC 358 P,
Numero za chassis: KMHSU81CCDU134379
Moteur: G4KEDU020509
Uwifuza kugura iyi modoka arasabwa kwegera Ubunyamabanga bwa KIAC buherereye I Nyarutarama KG 9 Av, No 66 (Kigali, Gasabo) kugira ngo abumenyeshe igiciro yifuza kuyitangaho. Kwegera Ubunyamabanga bwa KIAC ku bifuza kugura iyi modoka birakorwa kuva kuwa kabiri tariki ya 07 kugeza kuwa gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 mu minsi y’akazi guhera saa tatu (09h00) kugeza kumi n’imwe (17h00). Nyuma y’iyo tariki hazakorwa urutonde rw’abifuje kugura iyi modoka n’amafaranga bifuza kuyitangaho kandi uzaba yatanze menshi niwe uzahabwa imodoka binyuze mu masezerano azategurwa akanashyirwaho umukono bitarenze kuwa gatanu tariki 24 Gashyantare 2023.
Icyakora KIAC ishobora kwanga kugurisha mu gihe abayigaragarije ko bifuza kugura imodoka bose batanze igiciro kiri munsi y’igiciro fatizo cyagenwe.
Iyo uwatanze igiciro kiruta icy’abandi kandi kingana cyangwa kiri hejuru y’igiciro fatizo amenyeshejwe ko ariwe wegukanye imodoka ariko ntiyishyure mu masaha 24 nyuma yo kumenyeshwa imodoka ihabwa umukurikiye ariko nawe watanze igiciro kitari munsi y’igiciro fatizo.
Similar Jobs in Rwanda Learn more about Kigali International Arbitration Centre (KIAC) Kigali International Arbitration Centre (KIAC) jobs in Rwanda Ku wakenera ibindi bisobanuro yakwandikira Ubunyamabanga bwa KIAC binyuze kuri email:
info@kiac.org.rw, cyangwa agahamagara kuri telefoni 0788 522 652.
Bikorewe i Kigali, kuwa 06/02/2023.
Victor MUGABE
Umunyamabanga Mukuru
Attachment
attachment_file_02bfdf29a07f29884733