Itangazo ryo kugurisha inkwi n'ubwatsi bwo kugaburira Inka
Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Gako Meat Company Ltd
Gako Meat Company Ltd jobs in Rwanda
Gako Meat Company Ltd ikigo giteza imbere ubworozi bugamije umusaruro w'Inyama,kikaba gihererereye mu Murenge wa Mayange, Akagali ka Nemba mu Mudugudu wa Cyaruhirira kiramenyesha abantu ku giti cyabo n'ibigo ko gifite inkwi n'ubwatsi bwo kugaburira Inka bigurishwa.
Ubwatsi bugurishwa ni ubwo mu bwoko bwa Chloris gayana, bweze neza bukaba buri kuri 200Ha.Igiciro ku busaruye ni amafaranga ibihumbi bitatu (3,000Rwf) ku kizingo gipima ibiro hagati ya cumi na bibiri (12Kg) na cumi na bitanu (15K). Ku bafite imashini isarura ikanabuzinga (bailing machine), igiciro ku kizingo bisaruriye gifite uburemere bwavuzwe hejuru ni amafaranga igihumbi (1,000Rwf).
Igiciro cy’inkwi ndende ku modoka ya Fuso (Long Chassis) ni amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itatu (130,000Rwf); ndetse n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60,000Rwf) ku nkwi z’ibishyitsi.
Amafaranga yishyurwa kuri konti ziri mu mazina ya Gako Meat Company Ltd zifunguye muri banki zikurikira:
Ku bifuza gusura izi nkwi n’ubwatsi bikorwa mu masaha y’akazi, kuva saa yine (10:00am) za mutondo kugeza saa kumi n’imwe (17:00).
Uwakenera Ibindi bisobanuro,yahamagara kuri Tel. 0788602437/0788943126; no kuri e-mail: faustinkaramira@gmail.com
MBANDA Jean Julien Adeodatus
Umuyobozi w'agateganyo wa Gako Meat Company Ltd.