Announcement of Training on Technology (ICT-ICDL Modules) and Entrepreneurship at FAWE Rwanda Chapter
ITANGAZO
FAWE Rwanda ku bufatanye na “UNWOMEN Rwanda” bazatanga ubufasha mu guhugura abakobwa/abadamu 100 batuye Nyarugenge, kicukiro,, Gasabo, Musanze ndetse nabaturiye akarere ka musanze badafite amikoro kandi bakeneye amahugurwa kubijyanye n’ikoranabuhanga (ICT-ICDL Modules) ndetse no kwihangira imirimo (Entreprenuership)
Ni muri urwo rwego FAWE Rwanda irimo gutanga amahirwe kubakobwa/abadamu bakiri bato(Batarengeje imyaka 30) y’amahugurwa azamara iminsi 35 kuri buri cyiciro, amahugurwa azajya atangwa mu minsi yimibyizi (kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu) guhera saa mbiri (8:00am) za mugitondo kugeza saa kumi nigice (4;30pm) abakobwa/abadamu mirongo itanu (50) bazahugurirwa Kuri FAWE Career Centre iherereye mu kiyovu, abandi mirongo itanu (50) bazahugurirwa mu karere ka Musanze. Turashishikariza abatuye muri utwo turere twavuzwe haruguru bujuje ibisabwa kudacikanwa naya mahirwe.
Similar Jobs in Rwanda
Learn more about FAWE Rwanda Chapter
FAWE Rwanda Chapter jobs in Rwanda
Ibisabwa ni ibi bikurikira:
Icyitonderwa: Izi nyandiko zose zikubirwa mu idosiye imwe (zipped folder) yitwa: GUSABA AMAHUGURWA……….. (shyiramo amazina yawe ahari utudomo) kandi yoherezwa inshuro imwe gusa kuri email: scholarship@fawerwa.org
Itariki ntarengwa yo kuyohereza inyandiko isaba amahugurwa ni 12 ukuboza 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Mu ibaruwa isaba amahugurwa buri wese arasabwa kugaragaza aho yifuza kuzakorera amahugurwa, ni ukuvuga musanze cyangwa Kigali.
Bikorewe i Kigali kuwa 24th ukuboza 2022
Antonia Mutoro
Umuhuzabikorwa wa FAWE Rwanda