Car Auction AnnouncementNotice of Auction
Ibitaro by’ “Inkuru Nziza Orthopedic Specialized Hospital” biramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko izagurisha muri cyamunara imodoka yabyo yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ifite purake ya RAA 906 Z, ikaba yarakozwe mu 1997.
Cyamunara iteganyijwe ku itariki ya 30/09/2022 saa ine za mugitondo (10:00am) aho ibitaro biherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, abifuza kugura iyo modoka bazakoresha uburyo bwo kuzana amabahasha afunze akubiyemo ibiciro bifuza kwishyura iyo modoka n’uburyo bwo kwishyura;
Similar Jobs in RwandaLearn more about Inkurunziza Orthopedic Specialized Hospital Inkurunziza Orthopedic Specialized Hospital jobs in RwandaUzatsindira iyo modoka asabwe guhita yishyura 70% by’igiciro imodoka izaba iguzweho akoresheje sheki izigamiye cyangwa cash, andi mafaranga asigaye akazishyurwa bitarenze iminsi itatu (3) uhereye ku munsi cyamunara yabereyeho. Igiciro kizemerwa nicy’uzaba yatanze ikiri hejuru kurusha abandi ku giciro cyifuzwa n’ibitaro. Nyuma y’iminsi itatu (3) uzaba watsindiye imodoka asabwe guhita ayihakura bitakunda akabarirwa 1/1000 buri munsi by’igiciro cyose yatanze kugeza ayihakuye.
Amabahasha azafungurirwa mu ruhame saa yine nigice za mu gitondo (10:30am).
Gusura iyo modoka biteganyijwe buri munsi guhera ku wa mbere kugeza ku wa gatanu mu masaha y’akazi guhera saa tatu kugeza saa munani (9:00am – 17:00pm).
Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iyi modoka yahamagara telephone igendanwa No. 0788607641.
Bikorewe i Kigali tariki ya 16/09/2022
Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro
Attachment
attachment_file_fe5aefb0d4ea0484362d