Musanze, ku wa 06 Ukuboza 2023
ITANGAZO RYO KUGURISHA IMODOKA MU CYAMUNARA
Ubuyobozi bw’Umuryango udaharanira inyungu Spark Microgrants, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa, ko bwafashe icyemezo cyo gusubiza mu cyamunara imodoka yawo yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser ifite chassis nimero JT111TJAOO8006134, Purake RAF 621S, yakozwe mu mwaka wa 2005, nyuma yo kubona igiciro cyatanzwe n’abari bapiganye mbere kitajyanye n’agaciro k’imodoka.
Abifuza gupiganira iyi modoka barasabwa kuzaba bagejeje ibiciro byabo mu mabahasha afunze neza yanditseho “KUGURA IMODOKA MU CYAMUNARA”, ku cyicaro cy’Umuryango
Spark Microgrants giherereye Gisimenti-Kigali munsi ya Sawa City numero 32 umuhanda 611, bitarenze ku wa 19 Ukuboza 2023 saa saba za mu gitondo (13:00) ari na bwo amabahasha azafungurwa mu ruhame.
Imodoka izegukanwa n’uwatanze igiciro kiri hejuru y’icy’abandi amaze kwerekana aho yishyuriye amafaranga yose (bank slip) kuri compte ya Spark Microgrants, akaba ari na bwo azakorerwa Mutation.
Icyitonderwa:
Murakoze.
Gilbert Nsabimana
Umuyobozi wa Spark Microgrants mu Rwanda