EGLISE PRESBYTERIENNE MU RWANDA
LE24/05/2023
PRESBYTERY YA ZINGA
PAROISSE MUSAZA
PROJECT RW0585 EPR RUGANGO
EMAIL : rw0585eprugango@gmail.com
ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero presbyterienne mu Rwanda (EPR), PAROISSE MUSAZA ifite ikicaro mu kagali ka kabuga, umurenge wa Musaza,akarere ka KIREHE,intara y’iburasirazuba kubufatanye na compassion international binyuze mumushinga RW0585 EPR RUGANGO burifuza gutanga isoko ryo kugura no gutanga ingurube 150 z’amashashi yenda kwima zo mubwoko bw’imvange za pietre ku miryango y’abana bafashwa n’umushinga,zifite ibiro 15-20 kuzamura ,zigomba kuba zarakingingiwe zambaye amaherena kandi zifite ubwishingizi nibura bw’amezi atatu.
Similar Jobs in Rwanda
Learn more about RW0585 EPR RUGANGO
RW0585 EPR RUGANGO jobs in Rwanda
Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
-Ibyangombwa byoherezwa kuri email zikurikira kandi zose kuko idatanzwe hose iba imfabusa rw0585eprugango@gmail.com/Cuwase@compassion.com ; ibyangombwa bizakirwa guhera 25/05/2023 kugeza le 07/06/2023 saa yine za mugitondo ari nawo munsi wo gufungura amabaruwa kumugaragaro kucyicaro cy’uwo mushinga uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo.
Abohereje amabaruwa asaba isoko bazohererezwa kuri email zabo uko isoko ryagenze
Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel :0788554759/0782528257
Bikorewe i RUGANGO kuwa 24/05/2023
Pastor JAMBO ASHIMWE Jean Baptiste