Toyota RAV4 Auction AnnouncementAddress: Kimironko, Bibare Inshuti
KG 38 st, No 2
P.O Box: 7369, Kigali
Tel. +250 783833556
E- mail:
umurage.c4d@gmail.comITANGAZO RYA CYAMUNARA
Ubuyobozi bw’Umurage Communication for Development buramenyasha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4.
Abifuza gusura iyo modoka bayisanga ku icyicaro gikuru aho Umurage Communication for Development ikorera: Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare, Umudugudu Inshuti, KG 38, No2. Gusura bizatangira ku italiki ya 19/09/2022 kugeza ku italiki ya 29/09/2022. Gusura bikorwa mu minsi y’akazi hagati y’amasaha ya 09h00 kugeza 15h00.
Abafiza kugura iyo modoka barasabwa gutanga igiciro cyabo mu ibahasha ifunze, bitarenze italiki ya 30/09/2022 saa munani (14h00). Muri iyo bahasha hagomba kuba harimo ibi bikurikira:
• Amazina y’Ugura
• Nomero y’Indangamuntu (ID)
• Email Ukoresha
• Telefoni
• Igiciro
Similar Jobs in RwandaLearn more about Umurage Communication for DevelopmentUmurage Communication for Development jobs in RwandaInyuma ku ibahasha hagomba kwandikwaho amagambo akurikira “Kugura mu cyamunara imodoka y’Umurage Communication for Development”. Gufungura amabahasha bizakorerwa mu uruhame, kuri uwo munsi italiki ya 30/09/2022 saa 14h30.
Icyitonderwa:
• Uwatsindiye imodoka asaba guhita yishyura amafaranga yose cyangwa akishyura ingwate byibura ingana 20% akoresheje sheki izigamiye cg akohereza amafaranga kuri konti nomero 1002190104348903 y’Umurage Communication for Development iri muri Access Bank. Igihe utsindiye imodoka yishyuye igice, asabwa kuba yishyuye ukindi gice bitaranze iminsi itatu uhereye ku umunsi amabaruwa yafunguriweho. Iminsi itatu iramutse irangiye uwatsindiye imodoka atari yishyura, ntazubizwa iyo ngwate, Umurage Communication for Development uzasubirana uburenganzira ku imodoka yongere iyigurishe.
• Umurage Communication for Development ifite uburenganzira bwo kwanga igiciro mu igihe yasanga abitabiriye icyamunara batanze igiciro kiri munsi y’igenagaciro ryakozwe.
Telefoni wabazaho amakuru ni 0788562501
Bikorewe i Kigali, kuwa 19/09/2022.
Ubuyobozi Bukuru bw’UmC